Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 yasheshe ku mugaragaro Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ashimira abari bayigize kubera imirimo myiza bakoze muri manda yabo bashoje.
Ati “Gusesa Inteko ntabwo bivuze kubagaya, ni igihe kigeze cy’ibindi bishya tugomba kujyamo ariko uyu munsi byari ibyo kubashimira no kubabwira ngo ni ah’ubutaha.”
Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Gusesa umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora biteganywa n’ingingo ya 79 biteganywa n’itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda.
Tariki tariki ya 19 Nzeri 2018 nibwo Perezida yakiriye indahiro z’Abadepite bashya muri manda ya Kane. Nyuma y’igihe giteganywa n’itegeko nshinga rya Repuburika y’u Rwanda umutwe w’abadepite useswa ku mpamvu z’amatora Abadepite bakaba basoje imirimo yabo.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yabwiye Perezida wa Repuburika ko Inteko Ishingamategeko yakoze ibikorwa byinshi birimo gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ndetse no kwegera abaturage.
Ati “ Muri make ibyagezweho birebana no gushyiraho amategeko no gusuzuma tukanatora amategeko 392 harimo itegeko rya Repuburika y’u Rwanda, n’amategeko ngenga 10, n’amategeko asanzwe 381, tukaba twishimira ko amategeko yose yari mu mutwe w’Abadepite dusoje manda yose tuyatoye ndetse akaba yaroherejwe gutangazwa”.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yagaragje ko amategeko yose yatowe agaragaza ko igihugu cy’u Rwanda kihuta mu iterambere gikora amavugurura hagamijwe kugendera ku muvuduko Isi igenderaho no kubyo abaturage bakenera mu mibereho yabo nabyo bigenda bihinduka.
Amategeko agaragaza kandi ko igihugu cy’u Rwanda cyaguye amarembo mu gufatanya no gukorana ndetse no guhahirana n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Bimwe mu byakozwe n’Inteko Ishingamategeko icyuye igihe ni ukureba ishyirwamubikorwa ry’imishinga ya Leta uburyo ishyirwa mu bikorwa mbere, ahari ibibazo bagatanga umurongo wo kugira ngo bikemuke hakiri kare.
Ku bijyanye no kwegera abaturage Abadepite bakoze ingendo mu gihugu hose basura ibikorwa by’iterambere banaganira n’abaturage kuri gahunda z’ibikorwa bitandukanye bigamije kubateza imbere kugira ngo bamenye uruhare bazigiramo n’uburyo zigera ku ntego.
Muri izo ngendo kandi hakiriwe ibibazo by’abaturage Abadepite bakava aho ngaho bihawe umurongo w’uburyo bigomba gukemukamo ku bufatanye n’abayobozi b’ibinzego z’ibanze kandi hagatangwa raporo y’uko byakemutse hakaba n’ibindi bibazo byasabaga ko umutwe w’Abadepite uhamagaza abagize Guverinoma babishinzwe kubisobanuro no kubikosora.
Ati “Ku bibazo byabajijwe abagize Guverinoma Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite wahawe ibisobanuro mu magambo no munyandiko inshuro 32”.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politiki y’Ububanyi n’Amahnga Inteko Ishinga Amategeko yarushijeho gushimangira umubano mwiza n’izindi nzego zishinga Amategeko ibi bikaba bigaragazwa n’umubare munini w’abagiye bava mu zindi Nteko Zishinga Amategeko umutwe w’Abadepite wakiriye barimo Abaperezida b’Inteko Ishinga amategeko, Abadepite n’abandi.
Hasinywe n’Amasezerano hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izindi Nteko zo mubindi bihugu mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Indi mirimo yakozwe n’Inteko Ishingamategeko y’U Rwanda ikubiye mu gitabo cyahawe abayobozi bitabiriye uyu muhango.
Amatora y’Abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 akaba yarahujwe n’aya Perezida wa Repubulika.
Zimwe mu mpamvu zatumye habaho guhuza aya matora harimo no kugabanya ingengo yatwaraga kandi akaba mu myaka ikurikiranye.
Kwiyamamaza kw’abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika no mu y’Abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda ni tariki 13 Nyakanga 2024 imbere mu gihugu.
Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay’Abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.
Muri Gashyantare 2023, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze icyifuzo cy’uko aya matora yombi yahuzwa.
Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite tariki ya 5 Nyakanga 2023, yatoye Itegeko ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n’ay’Abadepite, ibizatuma Igihugu kizigama agera kuri Miliyari 7Frw, zari kuzakoreshwa iyo akorwa ukubiri nk’uko byari bisanzwe.
Kurikira uko byagenze muri iyi video
Ohereza igitekerezo
|