Perezida Kagame yasabye umuyobozi mushya wa RIB gutanga ubutabera bwuzuye
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, yakiriye indahiro y’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Pacifique Kayigamba Kabanda, amusaba gufatanya n’izindi nzego kugira ngo batange ubutabera bwihuse.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cy’imyaka 8 ishize RIB ishinzwe, yateye intambwe igaragara mu kugenza ibyaha, kandi imaze kuba inkingi ikomeye y’umutekano mu Gihugu.
Yasabye RIB gukorana n’izindi nzego kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza, kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo, bagakora nk’uko Abanyarwanda babyifuza.
Ati “Kuba inyangamugayo na byo bikwiriye kwitabwaho, bikaba ishingiro ry’ibikorwa byacu byose. Abanyarwanda bakwiye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakanazizera.”
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe hadutse amatsinda mpuzamipaka y’abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga, bagamije kugirira nabi abantu, kandi ko ibyaha by’ubukungu bikomeje kwiyongera birimo uburiganya mu ishoramari.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari ngombwa gukoresha imbaraga zose, mu guhangana n’izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi mu bugenzacyaha, binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha, gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibimenyetso ndetse no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi. Yavuze ko noneho hasigaye hariho n’ubwenge buhangano (AI) kuko ibyo byose ari byo abantu bagomba gukoresha mu kubaka ubushobozi bwabo.

Perezida Kagame yasobanuye ko hadutse ibindi byaha bigamije gushuka abantu no kubanyaga ibyabo, byose bigira ingaruka ku baturage, bikabangamira imibereho yabo, agaragaza ko hakenewe imbaraga mu guhangana na byo.
Ati “Abayobozi b’inzego z’Igihugu bakwiye kugaragaza ubushake n’umurava n’ubunyamwuga, bishimangira icyerekezo gifatika cy’ibyo bakora kugira ngo buzuze neza inshingano zabo”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta mwanya abantu bakwiriye kwemera w’intege nke, imyitwarire idakwiye cyangwa imikorere idasobanutse. Ibyo ngo abakorana ubunyamwuga ntabwo baba bakwiye kubyihanganira, ahubwo ni ukubirwanya.
Ati “Inshingano yacu rero ni ukugira ngo buri wese, buri muturage abeho ubuzima bwe, yizeye ko arinzwe uko bikwiye, ibindi bya buri munsi bikagenda uko bikwiriye kuba bigenda, hatarimo kwihanganira amafuti nk’ayo ngayo.”
Col Kabanda yasimbuye Col (Rtd) Jeannot Ruhunga wayoboraga RIB kuva uru rwego rwashyirwaho muri Mata 2017. Aherutse kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa RIB n’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame tariki ya 26 Werurwe 2025, akaba yari asanzwe ari Umushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare.

VIDEO - Col Pacifique Kayigamba Kabanda, yarahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB. pic.twitter.com/OueLeNTd3n
— Kigali Today (@kigalitoday) March 28, 2025
VIDEO - Perezida Kagame yashimye akazi RIB yakoze mu kugenza ibyaha mu myaka umunani imaze ishinzwe, agaragaza ko hakiri akazi gakomeye kayitegereje. Yatanze urugero rw’ahagaragara imikoranire y’amatsinda mpuzamipaka y’abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagirire… pic.twitter.com/UkLpoUBRDR
— Kigali Today (@kigalitoday) March 28, 2025
Ohereza igitekerezo
|