Perezida Kagame yasabye mugenzi we wa Tanzania abarimu b’Igiswahili

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, guha u Rwanda abarimu bigisha ururimi ry’Igiswahili mu mashuri.

Muri Gashyantare 2017, ni bwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko ngenga ryemerera Ururimi ry’Igiswahili kuba rumwe mu ndimi zemewe gukoreshwa mu Rwanda.

Ubwo Igiswahili ruba rubaye ururimi rwa kane mu ndimi zemewe mu Rwanda, kuko rwaje rwiyongera ku Kinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza, izo akaba ari indimi eshatu zari zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati "U Rwanda na Tanzania dusangiye byinshi birimo umuco, ururimi ndetse n’ubucuruzi. Abaturage bacu bagerageza kuvuga Igiswahili, numva iyo ari intambwe nziza. Guverinoma yiyemeje gutangira kwigisha Igiswahili mu mashuri, rero nagusabaga umusanzu wawe mu kuduha abarimu bigisha Igiswahili".

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Igiswahili ni ururimi rukoreshwa hose mu Karere, ndetse ibihugu bigize uwo Muryango bisabwa kongera Igiswahili mu ndimi zabyo zemewe.

Kagina Fred, ni umwalimu mu ishuri ribanza rya Kambyeyi riherereye mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko "Igiswahili uretse kuba ari ururimi ruzajya rufasha mu itumanaho ku rubyiruko mu gihe kiri imbere, ni n’ururimi rwemewe muri ’EAB’, bivuze ko kwiga Igiswahili ari inzira yafasha Abanyarwanda kongera inyungu bakura muri uwo Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba".

Gusa Kagina yongeyeho ko ikibazo gihari ubu, ari amashuri adafite abarimu ndetse n’ibitabo by’Igiswahili bihagije byafasha mu kwigisha urwo rurimi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), kivuga ko Igiswahili cyigishwa mu Cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ’O level’, mu mashuri yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo ndetse n’abiga mu mashami y’indimi.

Igiswahili gikoreshwa mu bihugu byose bya ’EAC’, gikoreshwa n’abantu basaga Miliyoni 120. Binyuze mu kwigisha Igiswahili mu Rwanda n’ahandi mu Karere, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ubona ko ari bwo buryo bwiza bwo gukuraho imipaka mu bijyanye n’itumanaho.

Igiswahili ni ururimi rw’igihugu (official language) muri Kenya, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse rukanakoreshwa gake muri Uganda.

Perezida Samia Suluhu Hassan, yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, akaba yarusoje kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka