Perezida Kagame yasabye ko mu byumweru bibiri ikibazo cy’uruganda rw’ingano cyaba cyakemutse

Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yasabye inzego z’ubuyobozi bireba ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri bazaba babonye igisubizo ku ruganda rw’ingano rwo mu Karere ka Nyamagabe, rukaba rwafunguwe abaturage bakabona aho bagemura umusaruro wabo.

Perezida Kagame yasabye abo bireba kwihutisha gukemura ikibazo cy'uruganda rw'ingano
Perezida Kagame yasabye abo bireba kwihutisha gukemura ikibazo cy’uruganda rw’ingano

Yabitangarije mu ruzinduko rw’umunsi wa kabiri agirira mu Ntara y’Amajyefo, aho yasuye Akarere ka Nyamagabe, agasanga hari uruganda rw’ingano rweguriwe rwiyemezamirimo akaza guhomba rugafunga, abaturage bakabura aho bagemura umusaruro wabo.

Perezida Kagame yasabye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, gusobanura impamvu uru ruganda rudakora maze avuga ko rwari mu maboko ya Rwiyemezamirimo, ariko ruza kugira imicungire mibi rusa n’uruguye mu gihombo.

Meya Niyomwungeri avuga ko yasobanuye ko kuva icyo gihe imirimo yahagaze, abaturage batangira kugira ibibazo by’aho bagurishiriza umusaruro wabo w’ingano, kugira ngo wongererwe agaciro.

Ikindi kibazo Akarere ka Nyamagabe kahuye na cyo, ni uko imashini zo muri uru ruganda zari zimaze imyaka 30 zitari zikijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubu.

Meya Niyomwungeri yasabye Perezida Kagame ko igisubizo kirambye ari icyo gushaka urundi ruganda rushya, rufite ikoranabuhanga rigezweho.

Perezida Kagame yasanze uburyo ikibazo cy’uru ruganda cyakemuwe atari bwo, kuko uko gutinda gufata ibyemezo bidaha umuturage kubona aho agemura umusaruro.

Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome, Ngabitsinze, kugira icyo avuga kuri uru ruganda, Minisitiri avuga ko ubu rwaguzwe n’umushoramari witwa Gasasira Janvier, ariko impamvu rudakora ari imbogamizi afite, zirimo kuba atarabona icyangombwa cyarwo, ndetse n’ikibazo cy’umuriro muke udakoresha izo mashini ngo zibashe gutunganya ingano.

Minisitiri Ngabitsinze yemereye Perezida Kagame ko agiye kubivuganaho n’inzego bireba, bakabifataho icyemezo uru ruganda rukongera rugakora.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we yabajijwe impamvu batihutisha gukemura iki kibazo, yemerera Perezida Kagame ko bagiye gushaka igisubizo cya vuba uruganda rugafungurwa, abahinzi bakongera bakabona aho bagemura umusaruro wabo w’ingano.

Perezida Kagame yatanze umurongo wo gukemuramo iki kibazo, ko uwo mushoramari yafatanya na Leta ariko uruganda rugakora.

Yagize ati “Iki kibazo mubishatse cyakemuka mu gihe kitanarenze icyumweru kimwe gusa, icya mbere ni uko mubishyiramo ubushake, kandi inzego bireba zikabikurikirana”.

Yanasabye umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ko agomba guhamagara ba Minisitiri bakabiganiraho, nibatabikora akamumenyesha akabimufashamo ariko uruganda rukongera rugakora.

Uru ruganda rutunganya ingano rwubatswe mu 1990 rutangira rukorera mu mushinga wa Crête Congo Nil mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, muri 2004 rwaje kugurwa n’uwikorera ku giti cye arwimurira mu Murenge wa Tare ku muhanda ugana Rusizi, yaje guhomba rugurwa na rwiyemezamirimo Gasasira Janvier, kugeza ubu ni we nyirarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka