Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya bafata umwanya bakibwiza ukuri
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kujya bafata umwanya wo kwisuzuma no kwiganiriza ubwabo kandi bakibwiza ukuri, hanyuma aho basanze hari ibitagenda bagaharanira kubikosora.
Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, nyuma yo kwakira indahiro z’abagize Guverinoma baherutse gushyirwaho.
Uretse abagize Guverinoma kandi, Perezida Kagame yanakiriye indahiro ya Picard Uwicyeza Pamella, uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yavuze ko kuba hari ubwo haba impinduka mu nzego z’ubuyobozi nko ku rwego rw’abagize Guverinoma, bidasobanura ko abatagarutse mu nshingano baba birukanwe, ko ahubwo baba bahinduriwe imirimo.
Yagize ati “Gukorera ku rwego nk’uru n’inshingano rufite, ndetse n’izindi nzego, rimwe na rimwe ibiba byabaye, abatagarutse muri Cabinet ntabwo ari ukwirukanwa. Rimwe na rimwe na byo birakorwa, kuko hari ababa bakoze amakosa bakirukanwa. Abandi baba bahinduriwe imirimo, igihe cyabyo nikigera iyo mirimo izagaragara”.
Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi bagize Guverinoma , abibutsa ko uko abayobozi bashyirwaho abandi bakavanwaho Atari impinduka zisanzwe, ko ahubwo ari umwanya wo kwisuzuma, ibyakozwe neza bikongerwamoimbaraga naho ibitarakozwe neza bigakosorwa.
Ati “Jye uko mbyumva, hari ibyo twakoze byagenze neza, hari ibitaragenze neza, byose ubishyira hamwe ukareba ngo ni ibiki dukwiye gukora muri iyi manda nshya. Biramutse atari uko bimeze, haba hari ikibazo”.
Umukuru w’Igihugu yasabye aba bayobozi barahiye kujya bafata umwanya wo kwisuzuma ubwabo kandi bakumva n’ibyo abanda babavugaho byaba ibinyura ku mbuga nkoranyambaga, hanyuma bagakuramo amasomo y’uko bakwiye gukora bakorera abaturage.
Ati “Inama nabagira, ni ukwisuzuma wowe ubwawe, udategereje ibyo uzumva mu mbunga mpuzaruhame cyangwa ahandi, ibyo bakuvuga bakunenga cyangwa bagushima ni byiza ko ubyumva, ariko ukanabisuzuma wisuzuma wowe ubwawe, bitagombeye ko abantu baza kukubwira ngo turabona umeze gutya. Ibyo na byo bizaza”.
Yakomeje agira ati “Jya ugira wa mwanya wowe ubwawe wibwize ukuri, wisuzume kandi ntabwo wakwisuzuma uri wenyine ngo wibeshye. Ubwo haba hari ikibazo kikurimo ukwiye gusuzuma na cyo”.
Umukuru w’Igihugu yibukije aba bayobozi kandi kujya bakurikirana cyane imbuga nkoranyambaga bakumva ibyo babavuga byaba byiza cyangwa bibi, hanyuma bakabikoresha bisuzuma ngo barebe niba bakiri mu nzira y’ibyo bashinzwe.
Yagize ati “Usomye ibyo bakuvuga ndetse bakanagutuka, ugakangarana, ukabebera, akazi kakunanira. Hangana n’ibyo, ikirimo kitari cyo, ugikosore wihereyeho”.
Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko inshingano barahiriye ari ugukorera abaturage, ariko bakirinda kwiheraho ubwabo.
Ati “Ni inshingano zo gukorera Abanyarwanda ndetse nawe urimo, uretse ko ntavuga ko ukwiye kwiheraho. Iyo ukorera abandi, n’ubwo urimo, ntabwo wiheraho, ariko nta n’ubwo ukwiye kwiyibagirwa. Ntabwo ari ukuvuga ngo ibyo wari guheraho ukorera abo ushinzwe urabanza ukabigira ibyawe, ntabwo ari byo mvuga”.
Kurikira ibindi muri iyi videwo uko umuhango w’irahira wagenze
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|