Perezida Kagame yasabye abaturage kugaragaza ababaka ruswa

Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, yasabye abaturage basiragizwa kubera kwakwa ruswa, ko bajya bagaragaza abayibaka.

Perezida Kagame yasabye abaturage kugaragaza ababaka ruswa
Perezida Kagame yasabye abaturage kugaragaza ababaka ruswa

Perezida Kagame avuga ko hari abayobozi batinda gutanga serivisi ku baturage bitwaza kwitinza no kwinyuza hirya no hino, bashaka ko umuturage atecyereza icyo abaha nk’aho hari icyo abagomba.

Yagize ati "Mujye mubyanga cyangwa mubitubwire, ni abanyabwoba, iyo bamenyekanye biraboneka."

Perezida Kagame avuga ko hari abantu bagora abaturage bitwaza kubabwira ngo nibatekereze kandi ntacyo bafite ati "Genda utekereze, aratekereza ariko ntafite aho avana, uwo ni umuco ugomba gucika."

Perezida Kagame yasabye abaturage kudatinya ababaha serivisi mbi, ati "Ntimugatinye, iyo twabamenye bajya ku murongo, bahengera bihishe bagahimbira ku banyantege nke, nta ruswa, nta bituga".

Yavuze kandi ko hari ibibazo biba bigoye, bikeneye amikoro, ariko ko nta gisobanuro yumva cy’ibidakorwa kandi bifitiwe ubushobozi, ibyo ngo byakorwa bikaramira abo bigomba kuramira bikava mu burangare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yagaragarije Perezida Kagame bimwe mu bibazo bibangamiye iterambere ry’Akarere ka Nyamasheke, amusaba kubafasha kongera imihanda ituma umusaruro ugera ku isoko.

Meya Mukamasabo yavuze ko bakuwe mu bwigunge n’umuhanda wa Kivu Belt uhuza uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu. Ni umuhanda wateje imbere ubuhahirane ariko wongera iterambere ry’imiturire muri Nyamasheke.

Yagaragaje ko n’ubwo Akarere ayoboye gakize ku buhinzi n’ubworozi, bakeneye ibikorwa remezo birimo imihanda ituma umusaruro ugera ku isoko harimo umuhanda ugera mu nkengero za Pariki ya Nyungwe hamwe n’uzenguruka ku kiyaga cya Kivu.

Meya Mukamasabo uvuga ko bamaze kubona inganda eshatu zitunganya icyayi, inganda zitunganya ikawa, ariko bavuga ko bifuza ko uwo musaruro ugezwa ku isoko ndetse bakabona imihanda iteza imbere ubukerarugendo.

Bimwe mu bibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke busaba ko Perezida Kagame yabafasha, harimo kubaka imidugudu ituma abaturage bava mu manegeka, hagashyirwa ibikorwa biteza imbere abaturage mu bice bya Rangiro na Cyato.

Kuva muri 2018 kugera muri 2022, ibiza bimaze guhitana abantu 33 mu Karere ka Nyamasheke, bikomeretsa abandi 75 hasenyuka inzu 385, hangirika hegitare 257 z’imyaka.

N’ubwo Nyamasheke ikomeje urugamba rwo kurwanya ubukene, ubuyobozi bw’Akarere bw’ako karere busaba ko imishinga ikomatanyije yahagezwa bagashoborwa kurwanya ibiza, kongera amashanyarazi n’amazi mu tugari atarageramo.

Nyamasheke imaze gukusanya miliyari n’igice muri gahunda ya ejo heza, naho imishinga ya VUP imaze gufasha imiryango ibihumbi 18 mu kuva mu bukene, naho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 1067 byagabanyije urugendo rukorwa n’abana bajya ku ishuri, ndetse bigabanya n’ubucucike mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka