Perezida Kagame yanenze abayobozi bakorana batavugana

Mu ijambo risoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yatangiye ku wa 23 kugera ku wa 24 Mutarama 2024, Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi batuma sisitemu idakora neza, bitewe no kudahanahana amakuru, abaza impamvu binanirana.

Perezida Kagame yanenze abayobozi bakorana batavugana
Perezida Kagame yanenze abayobozi bakorana batavugana

Yatanze urugero rw’aho usanga abantu batavugana, kandi nta Minisiteri n’imwe cyangwa umuntu n’umwe, wabasha gukemura ikibazo wenyine, abaza impamvu ituma abantu badakorana na bagenzi babo.

Yagize ati “Sisitemu kugira ngo ikore neza, igomba guhererekanya amakuru, kuvugana, kuganira, kumva ibibazo kimwe no gushaka ibisubizo. Impamvu binanira abantu kugira ngo bumvikane bavugane ni iyihe? Kuko kenshi usanga abantu batavugana, kandi nta muntu umwe ushobora gukemura ibibazo, Minisiteri imwe ntishobora gukemura ibibazo, umuyobozi aho ari ho hose ntashobora gukemura ibibazo wenyine, ntibibaho, ntibishoboka”.

President Kagame yakomeje anenga abayobozi batakaza umwanya wabo bagakoresheje bakemura ibibazo bakawukoresha mu nama zidafite umumaro.

Ati “Ibyo wagombaga gukora mu nshingano zawe ufitiye ubushobozi, ugashaka ko habanza gutegurwa inama nabyo bigatwara iminsi, abazizamo bakaza bakererewe, baseta ibirenge, abandi na bo bakaza bakicaramo ntibagire icyo bavuga, ubundi bagataha, wahura na we wamubaza ngo wari uri he ati nari mu nama. Mu nama wari urimo wavuze iki, wayifashije iki, kwicaramo gusa? Ubuza abantu ‘oxygen’ mu cyumba wari wicayemo, nicyo watwayeyo gusa? Iyo ubigumana n’aho wari uri?”

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko hari abayobozi bitwaza gutinya gukora amakosa, bigatuma badafata ibyemezo, aho gutinya ingaruka zo gukora ubusa.

Ati “Ariko baranabizi, ibyo bavuga ngo batinya gukora iki kugira ngo hatavamo ikosa, abenshi tuvuga ntabwo ari abantu usanga ari abo ku muhanda batazi n’icyo bakora, abo bavugwa ni abo twirirwa turihira amafaranga bafite za PHD, za Doctorat, bafite ibintu byose? Ibyo se wiga iby’iki? Nugaruka ukavuga ko utinya gukora ikintu ngo kitavamo ikosa, iyo ntabwo ari impamvu rwose”.

Arakomeza ati “Nagira ngo mbisubiremo kugira ngo mwese mwumve, ibyo bintu munabyivanemo muzabivane no mu magambo yanyu muvuga. Iyaba mwatinyaga, ntabwo wakora ku buryo cyangwa ntukore ku buryo abantu batakaza, ukwiye gutinya ko Igihugu gitakaza. Ni imikorere mibi, bikwiye guhagarara”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi Nama y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19 yagenze neza, ndetse ko yari isobanutse kurusha izabanje, bigaragaza ko u Rwanda rutera imbere, ariko ko bidakwiye kugarukira aho, ndetse ko itaha igomba kuzagenda neza kurushaho.

Yongeye kwibutsa abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama, gutekereza ku myanzuro iyivuyemo kugira ngo barusheho gutera intambwe no gukora neza, bakosora vuba na bwangu ibyo basanze bitameze neza, cyane ko ibyinshi basanze biri mu bushobozi bwabo.

Amafoto: Eric Ruzindana

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka