Perezida Kagame yambitse Houlin Zhao umudali w’icyubahiro w’Agaciro
Perezida Paul Kagame yambitse umudali w’Agaciro Umunyamabanga mukuru w’Ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho (ITU), Houlin Zhao, mu rwego rwo kumushimira, kikaba ari igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame yambitse Houlin Zhao uyu mudari w’icyubahiro, amushimira kubera uruhare yagize nk’umuyobozi wa ITU, mu guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.
Umudari w’Agaciro, uhabwa Abakuru b’Ibihugu cyangwa za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga n’abandi banyacyubahiro bagaragaje ubudashyikirwa mu gikorwa runaka giteza imbere ibyiza rusange, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo muri politiki, ubukungu cyangwa ubuzima rusange.

Umunyamabanga mukuru wa ITU ari mu Rwanda, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga mu isakazamakuru (World Telecommunication Development Conference/WTDC).
Iyi nama ya WTDC niyo ya mbere yabereye ku mugabane wa Afurika, yateguwe na International Telecommunication Union (ITU), yatangiye kuva tariki 6 ikazasozwa tariki 16 Kamena 2022, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti "Gusakaza itumanaho mu kugera ku iterambere rirambye”.

Ohereza igitekerezo
|