Perezida Kagame yakoze impinduka mu nzego zinyuranye z’igisirikare cy’u Rwanda
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyizeho ndetse azamura mu ntera, abayobozi bashinzwe serivisi z’Ubuzima mu Gisirikare cy’u Rwanda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF tariki 30 Mata 2024 rivuga ko Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa yagizwe Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda. Ni mu gihe Col Dr John Nkurikiye yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier Général ndetse agirwa Umugaba wungirije ushinzwe serivisi z’Ubuvuzi.
Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuvuzi yagizwe Brig Gen Dr Jean Paul Bitega mu gihe Col Dr Eugene Ngoga we yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général n’inshingano zo kuba Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare.
Col Dr Chrysostome Kagimbana wigeze kuyobora ibitaro bya Kanombe, yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Brigadier Général ndetse agirwa Umuyobozi w’ibikorwaremezo bitanga serivisi z’ubuzima ku rwego rw’akarere.
Col Dr Eric Seruyange we yagizwe ushinzwe Ubuvuzi rusange no gukurikirana ikwirakwira ry’indwara naho Lt Col Leon Ruvugabigwi agirwa Umuyobozi ushinzwe imiti n’ibikoresho.
Lt Col Dr Vincent Sugira yagizwe Ushinzwe amahugurwa, ubushakashatsi no guhanga ibishya.
Mu zindi mpinduka zakozwe, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Brig Gen Franco Rutagengwa, Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Col Lambert Sendegeya yagizwe ushinzwe Ishami ry’Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda rizwi nka J1. Ni mu gihe Col Faustin Nsanzabera yagizwe ushinzwe itumanaho rya gisirikare, ishami rizwi nka J6.
Col Ignace Tuyisenge we yagizwe ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire, Military Police.
Col Pacifique Kabanda yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare naho Col Seraphine Nyirasafari agirwa Umuyobozi ushinzwe ubufatatanye bwa gisirikare n’imikoranire n’inzego za gisivile.
Lt Col Eugene Ruzibiza yagizwe Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 309 mu gisirikare cy’u Rwanda naho Lt Col Joseph Ngirinshuti agirwa ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’intwaro za gisirikare mu gihe Lt Col Jean De Dieu Kayinamura yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Loyal Trust Company Ltd.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|