Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’Abanyafurika bataragerwaho n’amashanyarazi

Perezida Kagame yagaragaje ko umubare munini w’abaturage ba Afurika bataragerwaho n’amashanyarazi, ibi akaba yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 ubwo yatangizaga inama y’iminsi itatu ibera i Kigali, yiga kuri gahunda yo kugeza ingufu kuri bose.

Iyi nama yitwa ‘Sustainable Energy for All Forum’ yitabiriwe n’abantu basaga 1,500 baturutse hirya no hino ku Isi, ikaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama yavuze ko mu myaka icumi ishize, hari intambwe igaragara yagezweho ku ntego ya 7 y’iterambere rirambye y’ingufu zihendutse kandi zisukuye kuri bose, n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyahinduye byinshi byari byagezweho.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko muri iki gihe, umugabane wa Afurika, abantu barenga igice cya miliyari bagifite ikibazo cyo kutagerwaho n’amashanyarazi.

Ati: “Iki kibazo mu by’ingufu gihurirana n’ibiteye inkeke ku mihindagurikire y’ikirere aho umugabane wacu wibasiwe cyane.”

Perezida Kagame yagaragaje uburyo bw’ingenzi bukwiriye gukoreshwa kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe kugera ku ntego zo gukoresha ingufu zitangiza. Avuga ko icya mbere gukoresha ingufu z’ikoranabuhanga ryihariye bizafasha mu gukwirakwiza ingufu mu baturage bo mu bice by’ibyaro muri Afurika. Yagaragaje kandi ko hakenewe guhuza politiki mu by’inganda mu buryo burambye kandi ntibisubize inyuma iterambere.

Ati: “Icya kabiri, dukeneye guhuza politiki y’inganda. Dukeneye gushyiraho gahunda ubu kugira ngo tubashe guha ingufu Afurika y’igihe kizaza mu by’inganda ku buryo burambye ariko tutadindije iterambere ryacu.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi byose byagerwaho mu gihe ku mugabane wa Afurika hakubakwa ikigo kibika amakuru kugira ngo gishyigikire iterambere rya serivisi z’ikoranabuhanga. Yatanze urugero rw’inkingo zizakorerwa muri Afurika bikazatuma umubare wazo urushaho kwiyongera mu myaka iri imbere.

Yakomeje agaragaza ko ibigo bishinzwe ingufu ari byo zingiro ariko bikeneye guhabwa ubufasha butandukanye burimo amafaranga no kuyoborwa kinyamwuga, ibyo byose bigahuzwa n’ibikorwa byihutirwa by’iterambere rya Afurika ndetse n’intego yo kutagira umuntu n’umwe usigara inyuma.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika itazikorera umutwaro yonyine ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ashimangira ko ibihugu byateye imbere bigomba gushyigikira imigambi yashyizweho mu guhangana n’iki kibazo hakurikijwe amasezerano mpuzamahanga.

Ati: “Afurika ntishobora kwikorera umutwaro yonyine, cyane cyane ko ibyuka isohora bidateje inkeke.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko cyakora Afurika izagira uruhare mu gushaka ibisubizo binyuze muri kigo cya Afurika gishinzwe ibijyanye no gukonjesha mu buryo burambye cyatangijwe mu 2020 ku bufatanye na guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza hamwe na gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bidukikije.

Perezida Kagame akomeza avuga ko iyi gahunda ari imbaraga zifatika zo gufasha kugera ku ntego z’amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Yashimiye abitabiriye iyi nama, avuga ko izaba umwanya mwiza wo gutangirwamo ibiganiro bizatanga umusaruro kuko bafite inshingano basangiye zo kugira ngo bahuze neza ibikorwa ndetse n’imigambi y’ibihe biri imbere.

Ati: “Dusangiye inshingano zo kureba niba ibikorwa byacu bihuye n’ibyifuzo byacu, itsinda ry’abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye iri huriro, byerekana urwego rw’ubufatanye busabwa kugira ngo akazi gakorwe ku baturage bacu ndetse n’isi yacu.”

Iyi nama ya ‘SEforAll Forum’ [Sustainable Energy for All Forum], yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye bazaganira ku ishoramari rikenewe mu kugeza ingufu zirambye kuri bose, ingamba zafatwa mu gukuraho imbogamizi zikibangamiye iyi gahunda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka