Perezida Kagame yakiriye Yo-Yo Ma, umuhanga mu gucurangisha ‘Cello’

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2023, yakiriye muri Village Urugwiro, Yo-Yo Ma, inzobere mu gucurangisha igikoresho cya Cello, ndetse akaba yaranatsindiye Grammy Award inshuro 19.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, bitangaza ko Yo-Yo Ma ari mu Rwanda n’umugore we, Jill Hornor ndetse n’umwe mu bashinze Partners in Health, Ophelia Dahl, aho baje gusura imishinga y’Umuryango Partners In Health (Inshuti mu Buzima).

Perezida Kagame na Yo-Yo Ma bagiranye ibiganiro byibanze ku nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ndetse n’uburyo u Rwanda rwagiye rwiyubaka n’ibindi bibazo byugarije Isi muri rusange.

Yo-Yo Ma ni Umunyamerika wavukiye anakurira i Paris mu Bufaransa, ku babyeyi b’Abashinwa, ariko amwe mu mashuri ye yayize mu mujyi wa New York. Kaminuza yayize muri Harvard no mu ya Columbia.

Yo-Yo Ma yanditse album zirenga 90, ni umwe mu bahanzi begukanye ibihembo 19 bya Grammy.

Mu 2006, yabaye Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye mu kwamamaza amahoro. Yahawe ibihembo bitandukanye birimo Presidential Medal Freedom mu 2011.

Yo-Yo Ma yashyizwe kandi mu bantu 100 bavuga rikumvikana mu 2020.

Irebere uko Yo-Yo Ma acuranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka