Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari, bakaba bari bugirane ibiganiro birebana n’imibanire y’ibihugu byombi.

Visi Perezida Ansari yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru.
Visi Perezida Ansari yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru.

Amuha ikaze, Perezida Kagame yamubwiye ko uruzinduko rwe mu Rwanda ari ingenzi ku bihugu byombi ku bijyane n’ubuhahirane.

Visi Perezida Ansari wageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare 2017, yagiranye ibiganiro n’Abahinde baba mu Rwanda, no kuri uyu wa mbere akaba yasuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yunamiye Abatutsi bahashyinguye.

Ibi biganiro bishobora kuza kwibanda ku bucuruzi cyane cyane mu ngendo z’ikirere no gufungura ambasade y’u Buhinde mu Rwanda.

Aya makuru turakomeza kuyabakurikiranira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

umubano w’u Rwanda n’ubuhindi ni inyungu nyiinshi cyane ku banyarwanda dushima cyane president wacu udahwema kumenya icyo abanyarwanda dukeneye

gerald yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

mba numva nezerewe cyane kuyobora na President Paul kagame rwose ni paradizo , umuyobozi nkuyu witanga gutya uzamubona hake cyane hafi ya ntaho , uhora ahangayikishijwe ni iterambere ndetse ni imibereho myiza y’abanyagihugu bamutoye ngo abayobore , nkunda cyane ubwitange bw’umuyobozi wacu

simbi yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

abanyarwanda rwose twarahiriwe kugira President nkuyu ni iby’agaciro , abanyarwanda turishimye pe, President wacu aritaaaaaaanga bikandenga nukuri, ukuntu atajya aruhuka arajwe ishinga ni iterambere umudengezo w’abanyarwanda , turagukunda President wacu

sano yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

ubuhinde ni igihugu kimaze gukomera mu mpande zose , gukomeza umubano nacyo ntako bisa , ubutwererane bwiyongere abanyarwanda bakorerayo biyongera natwe abahinde bakorera mu Rwanda baze kubwinshi, ibi byose ariko tukaba tubikesha ubuyobozi bwiza dufite burangajwe imbere na President Paul Kagame kuko azi nukuri icyo umunyarwanda wese aho ava akagera ashaka ndetse nicyo igihugu gikeneye ngo iterambere ryihuse turisheho kubana naryo ubuziraherezo .,

eric yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Perezida ntangisanawe yarimuza agukorera ibyiza

Innocent yanditse ku itariki ya: 13-05-2023  →  Musubize

ubundi iyo tuvugua ubuyobozi bwiza ni ibi tuba dusobanura , abayobozi bitanga , President avuye muruzinduko rwakazi mubudage , ahise akomerezaho no kwakira abashyitsi baje mu rwego rw’akazi, gukomeza gushimangira umubano n’amahanga , niwowe nukuri dushaka President wacu komeza utuyobore

sandra yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

twishimiye kuza gusurwa ni umuyobozi mukuru mu gihugu cy’ubuhindi u Rwanda rukomeze rwamamare inshuti zibe amagana kubera byose ubuyobozi bwiza dufite twe abanyarwanda twitoreye , kandi tuzakomeze gushyigikira ibihe byose kuko butuyobora uko tubishaka abanyarwanda turishimye

emile yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

wooooow ibi mbikunda kubi, president wacu ni umukozi nukuri , ni uyu ababnyarwanda dukeneye , reba nukuri avuye mubudage mu kazi ahise akomereza mu kandi(nta nisaha yo kuruhuka kandi nawe abikeneye ) ko kwakira umuyobozi mu buhindi , abanyarwanda dukeneye Paul Kagame ibihe byose , vive notre president

alex yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka