Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, muri Village Urugwiro, yakiriye Ambasaderi Girma Birru Geda wamugejejeho ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Bwana Abiy Ahmed Ali.

Perezida Kagame yabonanye kandi na Rabab Fatima, umunyamabanga wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ibihugu by’ibirwa bito ndetse n’ibiri mu nzira y’amajyambere bidakora ku nyanja (UN-OHRLLS).

Village Urugwiro dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibiganiro byahuje Umukuru w’Igihugu na Rabab Fatima, byibanze ku myiteguro y’inama ya 3 y’umuryango w’abibumbye ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bidakora ku nyanja (LLDC), iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena ya 2024.

Madamu Rabab, ubwo aheruka mu Rwanda, muri Kamena uyu mwaka, yavuze ko yizeye ko iyi nama yo ku rwego rwo hejuru u Rwanda rwitegura kwakira izagenda neza. Ni ku nshuro ya mbere iyi nama izabera ku mugabane wa Afurika kuko isanzwe iterana nyuma y’imyaka 10.

Intego nyamukuru y’iyi nama izaba ari iyo gushyiraho ibisubizo ibihugu byazagenderaho mu myaka 10 iri imbere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kandi Madamu Rabab Fatima, yabonanye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, baganira byumwihariko aho u Rwanda rugeze rwitegura iyo nama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka