Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Dr. Victoria Kwakwa, Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi, ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023.

Perezida Kagame na Madamu Kwakwa, baganiriye kuri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda, ndetse na gahunda ya Banki y’Isi yo guha umwihariko ishoramari ry’abikorera no kugabanya ubukene.

Madamu Kwakwa, yakiriwe na Perezida Kagame, nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Ku wa Kane, uyu muyobozi yasuye imishinga yo mu turere twa Burera na Nyabihu, areba uburyo inkunga iyi Banki igenera u Rwanda ikoreshwa.

Banki y’Isi isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu nzego zitandukanye, zirimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi ndetse n’ubuzima.

Mu 2022, Banki y’Isi yemeje Miliyoni 200 z’Amadolari, agenewe u Rwanda anyuze mu kigo cyayo cy’Iterambere, IDA, azafasha Igihugu muri gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.

Aya mafaranga u Rwanda rwemerewe ni icyiciro cya nyuma cy’ayo Banki y’Isi yari yararwemereye, binyuze muri gahunda zayo z’iterambere, aho mu gihe cy’imyaka itatu, u Rwanda rwagombaga guhabwa Miliyoni 525 z’Amadolari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka