Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa USAID

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Samantha Power.

Urubuga rwa twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, ruvuga ko baganiriye ku buryo bakongera imbaraga mu bufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’iki kigega mu nzego zinyuranye, zirimo ubuzima n’ubuhinzi.

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga gisanzwe gifitanye imikoranire myiza n’u Rwanda, aho muri uyu mwaka muri Mata, uyu muryango wagize uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Icyo gihe watanze inkunga ingana na miliyari 18 z’Amadolari ya Amerika, yifashishijwe muri gahunda nyinshi zo kurwanya malaria harimo; gutanga inzitiramibu, gutera imiti, ubukangurambaga bwo kwirinda iyi ndwara n’izindi.

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, gisanzwe kandi gifasha muri gahunda z’Uburezi, aho mu mwaka wa 2019, wagize uruhare mu gutera inkunga umushinga Soma Umenye.

Icyo gihe Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ku bufatanye na USAID Soma Umenye, bateguye amahugurwa y’abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi bungirije bashinzwe amasomo n’abayobozi b’uburezi mu nzego z’ibanze, mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abahugurwa kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka