Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Sosiyete Total Energies igiye gukorera mu Rwanda
Perezida Kagame, Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, muri Village Urugwiro, yagiranye ibiganiro na Patrick Pouyanné, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Mpuzamahanga y’Abafaransa izobereye mu bijyanye n’ingufu, Total Energies.
Urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, rwatangaje ko ibiganiro aba bayobozi bombi bagiranye byakurikiwe no gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye.
Iyi Sosiyete Mpuzamahanga y’Abafaransa izobereye mu bijyanye n’ingufu iri kwitegura gukorera mu Rwanda mu minsi ya vuba.
Ibi bikaba byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete Patrick Pouyanné mu biganiro byabanje guhuza iyi sosiyete n’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), ndetse n’abikorera bo mu Rwanda.
Ni mu gihe abikorera bo mu Rwanda bagaragaje ko ibikorwa bya Total Energies mu Rwanda bizatuma bigira ku bunararibonye bwayo mu rwego rw’ingufu bityo bizabafashe kuba bashora imari no mu bindi bihugu.
This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame held a meeting with Patrick Pouyanné @PPouyanne, Chairman and CEO of @TotalEnergies following which they witnessed the signing of an MoU between @RDBrwanda and @TotalEnergies to develop collaboration in various sectors. pic.twitter.com/UyMb4kOprh
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) January 30, 2022
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|