Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa MTN Group
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubucuruzi cya MTN Group, Ralph Mupita, uyu akaba ari mu Rwanda muri gahunda yo gushyira MTN Rwanda ku isoko ry’Imari n’Imigabane.

Ralph Mupita ayobora MTN Group guhera mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize wa 2020.
MTN Rwanda igiye gucuruza imiganabe yayo ku isoko ry’Imari n’Imigabane guhera kuri iyi tariki ya 04 Gicurasi 2021, iri soko rikaba rimaze imyaka icumi rikorera mu Rwanda.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|