Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa IRCAD Africa

Perezida Kagame yakiriye Prof. Dr Guillaume Marescaux washinze ndetse akaba na Perezida w’ Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD Africa) hamwe n’intumwa bari kumwe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, bivuga ko bagiranye ibiganiro ku mahugurwa y’abaganga bazerekwamo ubuhanga bushya bwo kubaga hakoreshejwe uburyo budakomeretsa cyane umubiri w’umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 werurwe 2023, nibwo umukuru w’igihugu yahuye n’uyu muyobozi ndetse n’itsinda bari kumwe.

Mu Rwanda mu gace ka Masaka hari kubakwa ikigo cyihariye cyo guteza imbere ubushakashatsi no guhugura abaganga babaga kanseri zifata imyanya yo munda
Iki kigo kirimo kubakwa na IRCAD-Africa kikaba giteganyijwe gufungura imiryango hagati y’ukwezi kwa 5 n’ukwa 7 uyu mwaka wa 2023.

Iki kigo kizaba kigenewe guteza imbere ubuhanga bushya bwo kubaga hakoreshejwe uburyo budakomeretsa cyane umubiri w’umuntu.

Kizifashishwa mu gutanga amahugurwa ku baganga, kubaka no gukora ubushakashatsi ku bikoresho bishyashya bikoreshwa cyane cyane mu buvuzi bwifashisha mudasobwa, amahugurwa yifashisha amashusho n’ubundi buryo bwifashishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rihambaye.

IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga umuntu hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko bafungura igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery).

Hakoreshwa ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bimuha amahirwe yo kugira uburibwe bucye no gukira vuba.

IRCAD inatanga amahugurwa y’uburyo iri koranabuhanga rikoreshwa, aho yashyizeho Kaminuza ikorera kuri internet itanga ayo masomo, izwi nka WeBSurg, kuri ubu ikoreshwa n’abarenga ibihumbi 360 ku Isi yose ndetse ikaba itanga amasomo yayo ku buntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka