Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa ‘Investment Corporation of Dubai’

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ishoramari, Investment Corporation of Dubai unakuriye ikigo cya Kerzner International, Mohammed Al Shaibani, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’iki kigo n’Igihugu cy’u Rwanda.

Perezida Kagame yakira Mohammed Al Shaibani
Perezida Kagame yakira Mohammed Al Shaibani

Ubu bufatanye buzakomeza kugira u Rwanda Igihugu cyakira abashyitsi bitabira ibikorwa by’ubukerarugendo, bushingiye ku bidukikije.

Amakuru dukesha Village Urugwiro, avuga ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mohammed Al Shaibani tariki 8 Nzeri mu 2023. Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi.

Uyu mushoramari asanzwe afite ibikorwa mu Rwanda birimo Hotel One&Only Gorilla’s Nest iherereye mu Kinigi na One&Only Nyungwe House.

Umuybozi wa RDB, Clara Akamanzi, na we yitabiriye ibyo biganiro
Umuybozi wa RDB, Clara Akamanzi, na we yitabiriye ibyo biganiro

Izi Hotel ni zimwe mu zifasha ba mukerarugendo kubona amacumbi no kubakira, igihe baje gutembera no kureba ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Mohammed Al Shaibani asanzwe ari Umuyobozi mukuru wa Kerzner International, ikigo cy’ishoramari gifite amahoteli hirya no hino ku Isi. Mu 2014 nibwo Guverinoma ya Dubai yaguze imigabane muri iki kigo.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo, u Rwanda rwaguye amarembo ku bashoramari bifuza gukorera ibikorwa by’ishoramari byabo mu Rwanda.

HE n'umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ishoramari
HE n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ishoramari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka