Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa GiveDirectly

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Rory Stewart, Umuyobozi w’Umuryango GiveDirectly.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru byatangaje ko Perezida Kagame na Stewart, bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubufatanye bugana ku mibereho n’ubukungu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaherekeje itsinda ryari riyobowe na Rory Stewart.

GiveDirectly ni umuryango mpuzamahanga ukomoka muri Leta Zunze Ubukwe za Amerika, mu Rwanda ukaba uhamaze imyaka 5.

Ukorera mu Turere 17 two mu Rwanda, umaze kandi gutanga amafaranga y’inkunga ku miryango irenga 170,000 aho ifashwa kugira ngo yivane mu bukene, buri muryango uri mu yigomba guhabwa inkunga ukaba ugenerwa Amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 800.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo rwose batekereje neza kuko ubukene bimeze nabi ahubwo bizamara igihe kingana gute kotwebwe bitatujyezeho

Alias yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Nibyo rwose batekereje neza kuko ubukene bimeze nabi ahubwo bizamara igihe kingana gute kotwebwe bitatujyezeho

Alias yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka