Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Doğuş Group yo muri Turukiya

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, yakiriye Ferit Şahenk, Umuyobozi mukuru wa Doğuş Group yo muri Turukiya n’itsinda ayoboye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Şahenk n’intumwa ayoboye, bari mu Rwanda mu rwego rwo kureba amahirwe y’ishoramari ahari mu nzego zinyuranye, zirimo urwego rwo kwakira abantu ndetse n’ubwubatsi bw’inzu zo guturamo.

Doğuş Group yo muri Turukiya ni imwe mu masosiyete manini akomeye ku rwego rw’isi, akubiyemo kompanyi zirenga 250 zizobereye mu bucurizi butandukanye burimo ubw’imodoka, resitora, ubwubatsi n’ibindi.

Umwaka ushize nibwo abayobozi ba Doğuş Group, igice cyayo kizobereye mu by’ubwubatsi, bayobowe na Eng. Tolga Akkas, Umuyobozi mukuru wa Doğuş Construction Group na Kamil ÖZALPE, umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri iyo sosiyete, mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda kuva ku ya 21-23 Ukwakira, bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda barimo, Amb. Claver Gatete wahoze ari Minisitiri w’ibikorwa Remezo, Hon. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi na Zephanie Niyonkuru, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), bemeranya ubufatanye mu kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo.

Mu byo baganiriye biteguye gushoramo imari harimo kubaka inganda zitunganya amazi, kongerera ubushobozi izihari, kubaka imihanda, ibiraro, imihanda ya gari ya moshi, imishinga iteza imbere ingufu no gukwirakwiza amashanyarazi n’ibindi bitandukanye.

Doğuş Construction kandi yemeye kubaka ibiro byayo mu karere bifite ikicaro mu Rwanda, ndetse no kuzana amwe mu matsinda yo gusuzuma ibintu byose bijyanye na tekiniki bikenewe mu mishinga itandukanye, mu rwego rwo kwihutisha inzira z’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Impande zombi zunguranye ibitekerezo ku gutera inkunga imishing,a n’ubundi buryo bwo gukorera hamwe.

Doğuş Construction ni kompanyi ikomeye ku isi mu rwego rw’ubwubatsi, ikaba yarangije imishinga migari y’ubwubatsi irenga 208 n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye kuva mu 1951, ikaba ifite agaciro ka miliyari 20,6 z’Amadolari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birashimishije ku bw’ubufatanye buteganyijwe hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda na Turukia bigamije iterambere rishingiye ku bwubatsi ndetse no kwakira abanu, nibindi... kuko bizatuma ubushomeri bugabanuka.

Hategekimana jean Bosco yanditse ku itariki ya: 5-03-2022  →  Musubize

Shaka munyentwari gilibel wiwa

elisha dawuson yanditse ku itariki ya: 5-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka