Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga cya Armenia
Ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Armen Orujyan, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga cyo muri Armenia (FAST).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yakiriye Dr Armen, bagirana ibiganiro.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Perezida Kagame na Dr Armen Orujyan, baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubushakashatsi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Ubusanzwe ibihugu by’u Rwanda na Armenia bisangiye amateka yo kuba byarahuye na Jenoside, bikaba byarashyize imbaraga mu guharanira ko amateka mabi nk’ayo atazasubira, haba kuri byo ndetse n’ahandi hose ku Isi.

Ibihugu byombi bisanzwe bigenderana, ndetse no muri Nyakanga 2022 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Armenia.
Ohereza igitekerezo
|