Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Rémy Rioux, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Groupe AFD).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Rémy Rioux, ku wa Kane yitabiriye ifugurwa ry’ibiro bya Groupe AFD mu Rwanda.

Gufungura ibyo biro mu Rwanda, Rémy yavuze ko ari gahunda y’ubusabe bagejejweho na Perezida Paul Kagame muri Kamena 2019. Ibiro by’icyo kigo bikaba biri mu nyubako ya Banki y’Ubucuruzi ya BPR.

Rémy yavuze ko mu gufungura ibiro mu Rwanda, Groupe AFD ishaka gukoresha imbaraga zose binyuze mu bigo biyishamikiyeho, ikorana na za Guverinoma, birimo Proparco yita ku ishoramari ry’abikorera na Expertise France, itanga ubufasha mu bijyanye no guhererekanya ubumenyi.

Izindi nzego icyo kigo kizafashamo u Rwanda harimo uburezi, aho kuri uyu wa Gatanu kandi aribwo hatangijwe Gahunda y’Igihugu y’imyaka 4 yo kwigisha ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda.

Uyu muhango watangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya n’abandi bayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Claudette Irere, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, Umuyobozi Mukuru wa Groupe AFD, Rémy Rioux, ndetse n’Umuyobozi wa AFD mu Rwanda, Arthur Germond.

Ubuyobozi bwa Groupe AFD butangaza ko gahunda yo guteza imbere imyigire y’ururimi rw’Igifaransa yateganyirijwe ingengo y’imari y’akabakaba miliyari 6 z’Amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu ikaba irimo gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka