Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani, General Teo Luzi n’intumwa bari kumwe.

Uyu muyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani (Carabinieri) Lt. Gen. Teo Luzi uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yari yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru bo muri Polisi y’u Rwanda, bikaba byabereye ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Uruzinduko rwe n’intumwa bari kumwe rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’u Butaliyani mu bijyanye no gucunga umutekano nk’uko bikubiye mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi zombi i Roma mu Butaliyani muri Mutarama mu mwaka wa 2017. Ayo masezerano agamije kubaka ubushobozi mu bijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kugarura ituze n’umutekano, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Lt Gen Teo Luzi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Inspector General of Police IGP Dan Munyuza.

Inama kandi yitabiriwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti, abayobozi bakuru ba Polisi bungirije, DIGP Felix Namuhoranye ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe abakozi n’imiyoborere.

Mu ijambo rye ry’ikaze IGP Dan Munyuza yashimiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’Ubutaliyani kuba yitabiriye ubutumire avuga ko bigaragaza ubushake mu gushimangira no guteza imbere ubufatanye mu gucunga umutekano.

IGP Dan Munyuza
IGP Dan Munyuza

IGP Munyuza yagize ati: “Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani zatangiye kugirana ubufatanye kuva mu mwaka wa 2017 bushingiye ku musingi ukomeye w’imyaka myinshi y’ubucuti hagati y’u Rwanda n’Ubutaliyani.
Twabashije gukorana tugamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu byacu ndetse n’ahandi ku isi.”

IGP Munyuza yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yungukiye byinshi mu bufatanye bwayo n’iy’Ubutaliyani.

Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda yungukiye byinshi ku bunararibonye bwa Carabinieri kuva mu mwaka wa 2017. Nk’uko bikubiye mu masezerano y’ubufatanye, abapolisi barenga 900 bahawe amahugurwa haba mu Rwanda no mu Butaliyani mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda, kubungabunga umutekano w’ibibuga by’indege, kugarura ituze mu baturage, kurwanya iterabwoba, gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano, kwigisha abakomando, kubungabunga umutekano mu butumwa bw’amahoro no kubungabunga ibidukikije.”

IGP Munyuza yakomeje avuga ko ayo amahugurwa agira uruhare mu kunoza uburyo bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu Rwanda kandi agatuma abaturarwanda babaho mu ituze n’umutekano.

Yagize ati: “Muri iki gihe, ubufatanye bukomeye ku bihugu cyangwa ku Isi yose buracyenewe kuruta mu bihe byo hambere kugirango turusheho guhangana n’ibyaha bigenda byiyongera kandi bihindura amayeri cyane cyane iterabwoba n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Turasabwa kuvugurura imikorere no guhanahana amakuru n’ubunararibonye kugirango tubashe guhangana nabyo.”

Lt. Gen. Luzi yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rugaragaza ubushake mu guteza imbere ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, urwego rukora neza n’ubwo rumaze igihe gito rushinzwe rukaba rwaragiranye ubufatanye na Carabinieri bushimangira ubucuti n’imikoranire nk’uko byumvikanyweho mu masezerano y’ubufatanye yasinyiwe I Roma mu mwaka wa 2017 hakaba haroherejwe intumwa ihagarariye Carabinieri mu Rwanda.

Yavuze ati “Turifuza kugira uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu bikorwa byo kurwanya ibyahungabanya umutekano kugirango tubungabunge ituze n’umutekano.”

Kuri ubu Polisi y’u Rwanda iri mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye aho ifite abapolisi barenga 1,000 ndetse ikaba yarohereje n’abapolisi gufasha mu kurwanya umutwe w’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambike.

Ambasaderi Mazzanti yashimiye imbaraga Polisi y’u Rwanda ishyira mu bufatanye na Polisi zo mu bindi bihugu ndetse n’umusanzu itanga mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Nyuma y’inama yahuje umuyobozi mukuru wa Polisi y’Ubutaliyani n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, Lt. Gen Luzi yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi aho yunamiye imibiri y’abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Polisi yacu ikomeze itsure umubano nibindi bihugu.

Manirafasha valens yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

Polisi yacuikomeze itsure umubano nibindi bihugu.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka