Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Netflix
Perezida Paul Kagame yabonanye na Wilmot Reed Hastings Jr, Umuyobozi Mukuru w’urubuga rwa Netflix rumaze kubaka izina mu kwerekana filime ku Isi aho baganiriye ku bufatanye busanzwe buriho hagati y’u Rwanda n’uru rubuga.
Umukuru w’Igihugu yakiriye, bwana Reed Hastings kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, nk’uko Village Urugwiro, ibiro bya Perezida wa Repubulika byabitangaje.
Uretse kuba abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye busanzweho hagati y’impande zombi, bagarutse no kuri gahunda iherutse gutangizwa na Airtel Rwanda igamije gutuma abanyarwanda bashobora gutunga telefoniyatumye abantu bashobora kubona telefoni ngendanwa zigezweho (Smart Phones).
Kugeza ubu, Abanyarwanda bangana 52.558 ni bo bamaze kungukirwa muri iyi gahunda igamije gutanga umusanzu ku ntego za Guverinoma y’u Rwanda igamije korohereza abaturage kubona serivise z’ikoranabuhanga mu buryo bworoshye.
Ibi bizanyuzwa muri gahunda ya ‘connect Rwanda 2.0’ yatangijwe na Bwana Hastings afatanyije na sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda mu kugeza ku isoko ry’u Rwanda telefone zigezweho kandi ihendutse igura ibihumbi 20Frw.
Mu butumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarimu biri kubera muri Intare Conference Arena, bwana Hastings yahaye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z’amadorali (Asaga miliyari 61 Frw).
Aya mafaranga akaba azifashishwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda.
Perezida Kagame kandi yakiriye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP, Maxwell Gomera waje kumusezeraho nyuma yo gusoza manda ye nk’umuyobozi wa UNDP.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|