Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEDAP

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEDAP), Madamu Nardos Bekele-Thomas.

Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi w’Akanama k’Abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego cya AUDA-NEPAD, umwanya yagiyeho mu mwaka wa 2020, ndetse tariki 02 Gashyantare 2022, yongeye gutorerwa izo nshingano.

Mu biganiro abayobozi bombi bagiranye, byibanze ku buhahirane by’umwihariko umuhate mu karere mu rwego rwo gushyigikira Ubukungu bushyize hamwe.

Madamu Nardos Bekele-Thomas, ni mushya muri izi nshingano kuko yashyizwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD mu nama isanzwe ya 35 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, yateraniye i Addis Ababa muri Gashyantare uyu mwaka, asimbuye Ibrahim Hassane Mayaki. Ni na we mugore wa mbere uyoboye icyo kigo.

Tariki ya 1 Gicurasi 2022 nibwo yatangiye inshingano, mbere y’umuhango wo guhererekanya ububasha na Dr Ibrahim Assane Mayaki, wabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo tariki 5-6 Gicurasi 2022.

AUDA-NEPAD ni umuryango w’iterambere washinzwe mu 2001, ugamije iterambere rya Afurika binyuze mu guhuza ibikorwa by’imiryango ya Afurika yunze Ubumwe, ndetse no guteza imbere ingamba z’iterambere zizageza Afurika ku ntego z’iterambere zizwi nka Agenda 2063.

Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y’ingenzi ihuriweho n’ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri Agenda 2063 zigerwaho. Uyu muryango ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka