Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya Dave Chappelle
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umunyarwenya Dave Chapelle, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wataramiye mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.
Umunyarwenya Dave Chappelle yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, nk’uko urubuga rwa X rw’Ibiro bya Perezida rubitangaza.
Dave Chapelle, yakoreye igitaramo cye cya mbere ku butaka bw’u Rwanda, cyabereye ahitwa Kozo Restaurant mu ijoro. Cyitabirwa n’abanyarwenya bameneyerewe mu Rwanda nka Herve Kimenyi na Nkusi Arthur uzwi nka Rutura.
David Khari Webber Chappelle, uzwi cyane nka Dave Chapelle, ni umukinnyi wa filimi akaba n’umunyarwenya uri mu bakomeye cyane muri Amerika no ku isi mu gusetsa mu bitaramo, ibiganiro ndetse na filime.
Mu rwenya rwe, uyu mugabo w’imyaka 50 aganira asetsa ku bintu birimo ivanguramoko, imico y’abantu, imibonano mpuzabitsina, ibiyobyabwenge, politike no kwamamara.
Mu 2013 uyu munyarwenya yesheje agahigo ko kuba umwanditsi mwiza w’urwenya kuri Billboard mu gihe mu 2017 Magazine ya ‘Rolling Stone’ yo yamushyize ku mwanya wa cyenda mu banyarwenya b’ibihe byose.
Ikigo cy’ibigendanye n’umuco cya Amerika kizwi nka Kennedy Center kivuga ko Dave Chapelle ashobora kuba ari we munyarwenya wazungurutse henshi mu bitaramo byo gusetsa abantu kuko yitabiriye ibirenga 1,600 ahatandukanye ku isi kandi amatike y’ibitaramo bye agashira mu gihe cy’iminota mike atangajwe.
Ohereza igitekerezo
|