Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo n’itsinda ayoboye, mu ruzinduko rw’akazi barimo mu Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wa OIF, ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwigisha ururimi rw’Igifaransa ku Ngabo z’u Rwanda, zirimo kwitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.
Ni umuhango wabereye mu ishuri rya Gisirikare rya Gako, aho Ingabo z’u Rwanda zitegura kujya mu butumwa bw’amahoro hanze y’Igihugu, zatangiye guhugurwa ku bumenyi bw’ibanze ku rurimi rw’Igifaransa, ngo babashe koroshya itumanaho hagati yabo ndetse n’abaturage b’ibihugu bajya gukoreramo ubutumwa.
Mushikiwabo yatangaje ko kuba u Rwanda ari igihugu cya kane ku isi mu gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu biguhu byibasiwe n’intambara, ari ngombwa kumenya urwo rurimi rukoreshwa henshi muri ibyo bihugu, bikazafasha mu kugarura amahoro no gushyikirana n’abaturage babyo.

Mushikiwabo kandi yitabiriye Inama ngarukamwaka ya cyenda y’umutekano w’igihugu yasojwe kuri uyu wa Gatanu, aho yatanze ikiganiro kuri demokarasi muri Afurika.
Umunyamabanga mukuru wa OIF, ari mu Rwanda mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi akoreye mu gihugu cye cy’amavuko, kuva yashingwa iyo mirimo.
Ohereza igitekerezo
|