Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga mukuru wa COMESA

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Chileshe Kapwepwe, Umunyamabanga mukuru w’Isoko rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Madamu Chileshe Kapwepwe, bagiranye ibiganiro anamugezaho imirimo n’ibikorwa bya COMESA, u Rwanda rugiramo uruhare.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Madamu Kapwepwe aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent ndetse na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome.

Madamu Chileshe Mpundu Kapwepwe, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’iz’ubucuruzi.

Ku wa 1 Kanama 2022, uwo mushyitsi yagiranye ibiganiro na Minisitiri Biruta ndetse na Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, maze ashima ubuyobozi bw’u Rwanda n’inkunga rudahwema gutera ibikorwa bya COMESA.

Mu ruzinduko rwe, Madamu Chileshe Kapwepwe, yagiranye kandi ibiganiro n’Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’Abikoreta mu Rwanda, PSF, Stephen Ruzibiza, aho baganiriye ku ngingo zibanze ku guteza imbere ubucuruzi muri COMESA.

Madamu Kapwepwe yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa COMESA mu 2018, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri COMESA, akagira ikicaro i Lusaka muri Zambia.

Mu 2004 nibwo u Rwanda rwinjiye muri COMESA, umuryango uhuza ibihugu 21.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka