Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022, yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Umugaba mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt-General Salem Bin Hamad Al-Nabit uri mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko habayeho umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt-General Salem Bin Hamad Al-Nabit, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, nibwo yageze i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Umugaba w’Ingabo za Qatar yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye abaharuhukiye anashyira indabo ku mva rusange bashyinguyemo.

Urwo ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye i Doha mu murwa mukuru wa Qatar, ku wa 14 Gashyantare 2022, akaba yaragiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Ibiganiro byibanze ku gukomeza kwimakaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gukomeza ubufatanye mu mishinga ihuriweho n’u Rwanda na Qatar.

U Rwanda na Qatar bisanganywe umubano ushingiye ku bukungu, ugaragarira mu ngeri nyinshi zirimo ubufatanye mu ngendo z’indege hagati ya Qatar Airways na RwandAir, imikoranire y’Urwego rw’Imari ndetse no mu bya gisirikare, aho u Rwanda rwoherezayo abasirikare kujya kongera ubumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka