Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga aba bashyitsi
Ubwo Perezida Kagame yakiraga aba bashyitsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (Ethiopian National Defence Force – ENDF), Field Marshal Birhanu Jula, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 16 Mata 2025.

Uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibi bihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe yabanje kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, anaganira na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye, anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, asobanurirwa byinshi mu bikorwa by’Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uruzinduko rwa Field Marshal Birhanu Jula rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya Gisirikare ku mpande z’ibihugu byombi, no kuganira ku mikoranire mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye, mu nzego zirimo ibya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 13 Gashyantare 2024 i Addis Ababa, asinywa na Minisitiri Taye Atske Selassie na Dr Vincent Biruta w’u Rwanda.

Aya masezerano yasinywe ubwo hasozwaga inama ya Komisiyo igizwe n’Abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopia, igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission).

Usibye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, u Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi, kandi ibihugu byombi ubusanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.

U Rwanda na Ethiopia bifitanye amasezerano kandi y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines, kugira ngo zisangire ikirere nta mbogamizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda twishimiye uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (Ethiopian National Defence Force – ENDF), Field Marshal Birhanu Jula yagiriye mu RWANDA kuko bigaragaza aho urwanda rugeze

NTEZIRYAYO Augustin yanditse ku itariki ya: 16-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka