Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Zambia

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema.

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Zambia
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Zambia

Ni ubutumwa bwazanywe n’intumwa yihariye ya Perezida Hakainde Hichilema, Ambasaderi Lazarous Kapambwe, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku rubuga rwa X.

U Rwanda na Zambia bisanganywe umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye.

Muri Gicurasi 2024, Ambasaderi Emmanuel Bugingo yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Zambia.

Umubano mwiza w’ibihugu byombi ugaragarira mu rugendo Perezida Kagame yagiriye mu Mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone, tariki 5 Mata 2022, aho yagaragaje imbamutima z’uko yakiriwe na mugenzi we.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye muri Zambia, birimo icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’, cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone.

U Rwanda na Zambia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’amasezerano hagati y’abikorera ku mpande zombi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’Ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA), n’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.

Umubano mwiza kandi washimangiwe n’urugendo rw’Umukuru w’igihugu cya Zambia, Hakainde Hichilema, aho muri Kamena 2023 yagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, rwari rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe Perezida Hichilema ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu rwego rw’imari n’amabanki, Inclusive FinTech Forum 2023, yaberaga i Kigali.

Abakuru b’Ibihugu byombi ubwo bahuriraga mu nama isanzwe ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia, bongeye kuganira ku ngamba zo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka