Perezida Kagame yakiriye Robert Pires na Ray Parlour bahoze bakinira Arsenal

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022 yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, abahoze bakinira Arsenal ndetse bakayikoramo amateka akomeye ari bo Robert Pires na Ray Parlour, ndetse n’abo bari kumwe bo mu miryango yabo.

Bageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, baje gusura ibyiza bitatse u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, bakaba bashoje urugendo rwabo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022.

Ubwo Perezida Kagame yabakiraga bari kumwe n’imiryango yabo, aba bakinnyi batangaje ko ubufatanye bw’ikipe bigeze gukinira ya Arsenal n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda ari nk’impano hagati y’impande zombi, kandi ko bwatumye u Rwanda rumenyekana hirya no hino ku isi.

Umwe muri bo yagize ati “Mvugishije ukuri, ntabwo abantu bari bazi u Rwanda mbere y’ubu bufatanye. Bumvaga ngo uje muri Afurika bakibaza aho ari ho. Ariko ubu abantu bazi u Rwanda n’ibihakorerwa, kubera kureba umwambaro wa Arsenal ahanditse Visit Rwanda.”

Kuri bo kandi, u Rwanda na Arsenal ngo byabaye nk’umuryango umwe.

Ariella Kageruka ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), na we yavuze ko gahunda ya Visit Rwanda ikomeje guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda, ndetse n’ishusho nziza yarwo.

Yagize ati “Ubufatanye n’ikipe ya Arsenal ndetse n’abandi bagera hirya no hino ku isi bwatugejeje ku kumenyekanisha Igihugu birenze ibyo twakwikorera twenyine.”

Robert Pires yakiniye Arsenal kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2006, naho mugenzi we Ray Parlour we yayikiniye kuva mu 1992 kugeza muri 2004.

Pires na Parlour, bombi b’imyaka 48 y’amavuko, bakigera mu Rwanda tariki 06 Gashyantare 2022, bahise batangira urugendo rwo gusura ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu, harimo na Pariki ya Nyungwe, aho banyuzwe bakanishimira gutemberera ku kiraro cyo mu kirere.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Visit Rwanda, banditse ngo: “Ibi byamamare bya Arsenal, biri mu Rwanda, muri gahunda ya Visit Rwanda, iri mu bufatanye bwa Arsenal bwo kuzenguruka igihugu no kwirebera ibyiza byo ku butaka bw’igihugu cy’imisozi igihumbi”.

Bongeyeho bati “Mu ruzinduko rwabo rw’umunsi wa mbere basuye Nyungwe, by’umwihariko batembera ku kiraro cyo mu kirere, bashimishwa no kwirebera ibintu bitangaje, bari hejuru y’ishyamba kimeza rya Nyungwe, riherereye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda”.

Parlour na we yasangije abamukurikira kuri Twitter, ifoto ari kumwe na Pires bari kuri Mantis Kivu Marina Bay Hotel, maze agira ati: “Nishimiye gusura u Rwanda hamwe n’umuntu w’ingenzi, Pires”.

Yongeyeho indi foto yabo bombi, ibagaragaza barimo kugendera ku kiraro cyo mu kirere, mu ishyamba rya Nyungwe.

Parlour na Pires bahoze mu ikipe ya Arsenal yarangije umwaka w’imikino idatsinzwe ndetse imenyekana ku izina rya “Invincibles” bivuze “Indahangarwa” icyo gihe ikaba yaratozwaga na Arsene Wenger. Yanabaye ikipe yonyine mu mateka ya Shampiona y’u Bwongereza, yegukanye igikombe cya Shampiona idatsinzwe, mu mwaka wa 2004.

Robert Pires (wambaye umupira w'igikara) na Ray Parlour (uri iburyo) bishimiye ibihe byiza bagiriye mu Rwanda
Robert Pires (wambaye umupira w’igikara) na Ray Parlour (uri iburyo) bishimiye ibihe byiza bagiriye mu Rwanda

Iyi kipe yabashije kugera kuri ayo mateka yo kwegukana shampiyona n’amanota 90 mu mikino 38, yatsinzemo igera kuri 26, inganya imikino 12.

Aba bombi bari mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal, mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda nk’ahantu h’ubukerarugendo, bakaba biyongera ku bandi bakinnyi benshi, barimo abagikina n’abahoze bakinira iyi kipe ibarizwa i Londres, bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Aha bitegerezaga ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu
Aha bitegerezaga ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka