Perezida Kagame yakiriye Peter Gerber uyobora Brussels Airlines

Perezida Paul ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yakiriye Peter Gerber Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines, Kompanyi y’indege yo mu Bubiligi, na Christina Foerster, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Lufthansa, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Budage.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame mu biganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi, byagarutse ku kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.

Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest.

Peter Gerber kandi, Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines, ku wa kabiri n’itsinda ayoboye basuye urwibitso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, batemberezwa ibice birugize ndetse bashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside mu 1994.

Perezida Kagame yakiriye kandi Peter Mathuki, umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wagejeje ku Mukuru w’Igihugu imwe mu mirimo ubunyamabanga bw’uyu muryango bumaze gukora, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye bwa politiki n’ubukungu hagati y’ibihugu bigize EAC.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, ari mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EALA), iteraniye i Kigali guhera tariki ya 23 Ukwakira 10 ikazageza tariki ya 5 Ugushyingo 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka