Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique waje mu ruzinduko rw’iminsi itatu
Urugendo rwa Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi ni rwo rwabimburiye urw’abandi ba perezida barimo uw’u Bushinwa Zi Jinping na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi bateganya kugirira mu Rwanda.

Kuva kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga kugeza tariki 24 Nyakanga 2018, u Rwanda rurakira abakuru b’ibihugu bitatu. Uwa mbere wa Mozambique yakiriwe na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 19.
Perezida Nyusi yatangiye uruzinduko rwe asura agace kahariwe inganda kazwi nka ’Kigali Special Economic Zone’. Kuri uyu mugoroba, Perezida Nyusi wa Mozambique arakirwa ku meza na Perezida Kagame.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Nyusi azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho azunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Azasura kandi ibigo by’ikoranabuhanga bikorera muri Telecom House, anasure Ingoro y’Umwami mu Rukari mu Karere ka Nyanza.
Perezida Nyusi kandi azagirana ibiganiro na Perezida Kagame mbere y’uko aba bakuru b’ibihugu bombi bagirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe, Perezida Nyusi azasura inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo izwi nka ’La Corniche One Stop Border Post’.
Uruzinduko rwa Perezida Nyusi ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique mu mwaka wa 2016.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano wihariye, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi n’ingendo zo mu kirere.
Indege y’u Rwanda, RwandAir, izatangira ingendo mu gihugu cya Mozambique mu minsi iri imbere.
Azasoza uruzinduko rwe mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga, bukeye bwaho tariki 22 Nyakanga Perezida w’u Bushinwa na we ahite aza mu Rwanda azasoze uruzinduko rwe tariki 23 Nyakanga .
Uwo munsi na bwo Perezida Kagame azarara yakiriye Minisitiri w’u Buhinde nawe uzaba uje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kugeza tariki 24 Nyakanga.

Itangazo rya Perezidansi ya Repubulika ryatangaje ko izi ngendo zigamije kongera imibanire ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Itangazo rikomeza rivuga kandi ko buri muyobozi azaba aherekejwe n’umwe mu bayobozi bashinzwe ishoramari mu rwego rwo kureba amahirwe ari mu Rwanda, cyane cyane mu bikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ikoranabuhanga n’itumanaho.
Abayobozi bose bazanaganira ku mikorere y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Perezida Kagame ayoboye.







Kureba andi mafoto ya Perezida Nyusi akigera i Kigali kandaAHA
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Inkuru zijyanye na: Mozambique
- Perezida Nyusi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda
- Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha amahirwe bafite - Perezida Nyusi
- U Rwanda na Mozambique byiyemeje kuba urugero rw’ubufatanye muri Afurika
- Perezida Nyusi yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali
- U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo
Ohereza igitekerezo
|