Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRF2022).

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa

Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye Philip Mpango, Visi Perezida wa Tanzania, na we witabiriye AGRF2022.

Ibiganiro bya Perezida Kagame n’aba bayobozi byibanze cyane cyane ku mubano w’ibihugu, ndetse n’ibyarushaho gushimangirwa, birebana cyane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ndetse n’ubutwererane, nk’uko tubikesha Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Perezida Mnangagwa, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

U Rwanda rwakiriye AGRF2022 guhera tariki ya 5 kugera ku ya 9 Nzeri. Iyi nama izaberamo ibiganiro bizibanda ku gushakira hamwe ibisubizo bikibangamiye intego yo kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame na Philip Mpango, Visi Perezida wa Tanzania
Perezida Kagame na Philip Mpango, Visi Perezida wa Tanzania

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwiyemeza impinduka zitajenjetse ziteza imbere ubuhinzi, nk’ifatizo ry’iterambere ry’ubukungu ndetse bigakorera hamwe mu guhindura ubuhinzi bwa Afurika.

Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), yaherukaga kubera mu Rwanda hagati ya tariki ya 8-11 Nzeri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka