Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo uri mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, watangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Perezida Kagame yagiye kwakira mugenzi we ku kibuga cy'indege
Perezida Kagame yagiye kwakira mugenzi we ku kibuga cy’indege

U Rwanda na Togo bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse Perezida wa Togo Faure Gnassingbé, inshuro nyinshi yakunze kumvikana ashima iterambere riri mu nzego zitandukanye.

Muri Werurwe 2017, Perezida Kagame yahuye na Faure Gnassingbé wari i Kigali mu nama ya Transform Africa, baganira ku mubano w’ibihugu byombi no ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we Faure Gnassingbé
Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we Faure Gnassingbé

Icyo gihe, Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bijyanye n’ikoranabuhanga na politiki, aho Perezida Gnassingbé yakozwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda, agaragaza ko arufata nk’icyitegererezo.

Muri Gicurasi 2018 kandi, u Rwanda na Togo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mikoranire mu by’ingendo zo mu kirere, yari amaze imyaka umunani aganirwaho.

Perezida Kagame na Faure Gnassingbé bakunze kugirana ibiganiro aho bahurira mu nama mpuzamahanga, zaba izibera ku Mugabane wa Afurika no hanze yayo.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Minisitiri akaba n’Umujyanama wa Perezida wa Togo mu birebana n’Ubuzima Rusange, Dr. Aristide Afèignindou Gnassingbé yari ari mu Rwanda, mu ruzinduko rwo gusura Minisiteri y’Ubuzima, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Yvan Butera.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ikoranabuhanga mu buvuzi, guhugura abakora mu buvuzi ndetse no gushyira ingufu mu buvuzi bw’ibanze.

Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda mu birori byo kurahira kwa Perezida Kagame, byabereye muri Stade Amahoro ku wa 11 Kanama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka