Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea, Lt Gen Mamadi Doumbouya

Perezida wa Guinea, Lieutenant Général Mamadi Doumbouya, yageze mu Rwanda aherekejwe na Madamu we Lauriane Doumbouya, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Doumbouya na Madamu we, batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, bakaba baje baherekejwe n’itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’akazi, Lt Gen Doumbouya na Perezida Kagame baganira ku buryo ibihugu byombi byakomeza ubufatanye mu guteza imbere ubukungu na Dipolomasi.

Ibiro bya Perezida wa Guinée-Conakry byatangaje ko Perezida Kagame yahaye Perezida Doumbouya ubutumire muri Mata 2023, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka