Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau

Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, watangiye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we, Umaro Sissoco Embaló bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo.

Nyuma yabyo hakurikiyeho guhagararira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi, mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi, uburezi, kubungabunga ibidukikije ndetse n’ubukerarugendo.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Guinea-Bissau, Suzi Barbosa.

Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we Embaló, yamushimiye aboneraho no kumwifuriza ikaze, ndetse avuga ko mu bihe biri imbere nawe azamugenderera n’igihugu cye.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Isoko Rusange rya Afurika ritanga amahirwe menshi yo gukorana hagati y’ibihugu, n’ubwo hatabura ibikoma mu nkokora iyo mikoranire.

Ati “Ibihugabanya umutekano byambukiranya imipaka bitugiraho ingaruka twese. Guhuriza hamwe imbaraga no kwigiranaho bishobora kutugira abanyembaraga.”

Perezida Embaló yavuze ko yizeye ko ibihugu byombi bizasangira ubunararibonye mu ngeri zitandukanye, harimo no kwishakamo ibisubizo ndetse ko afata Perezida Kagame nk’Umuyobozi urangwa n’ibikorwa.

Ati "Nzahora mbwira abo mu gihe cyange ko Perezida Kagame ari Umuyobozi urangwa n’ibikorwa".

Yakomeje avuga ko amasezerano yasinywe hagati y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane b’u Rwanda na Guinea-Bissau, bazayungukirano byinshi.

Perezida Umaro Sissoco Embaló, mu gusoza yaboneyeho gutumira mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ngo na we azagirire uruzinduko muri Guinea-Bissau.

Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba, Perezida Embaló aza kwakirwa ku meza na mugenzi we, Paul Kagame.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Werurwe 2022, Perezida Embaló azasura icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, aho azasura zimwe mu nganda n’ibigo by’uburezi bikorera muri ako gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka