Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Didier Drogba

Didier Drogba watanze ikiganiro cya kabiri ku munsi wa gatatu wa Youth Connekt, yaje kwakirwa na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro.

Uku guhura kwabaye nyuma y’uko umukuru w’igihugu yari amaze kwakira mu biro bye David Luiz ukinira Arsenal na we uri mu Rwanda muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Didier Drogba wanashinze ikigo cyo gufasha abantu cyamwitiriwe (Didier Drogba Foundation) yagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu ku munsi wa nyuma wa Youth Connekt, nyuma yo gutanga ibiganiro bibiri byakanguraga urubyiruko arusaba gukurikira inzozi zarwo no kwiga kudacika intege.

Drogba yumvikanye kenshi ashima intambwe ishimishije u Rwanda rwagezeho, anashima umukuru w’igihugu Paul Kagame wayoboye iryo terambere u Rwanda rumaze kugeraho mu gihe gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka