Perezida Kagame yakiriye Moussa Faki Mahamat uyobora AU

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).

Perezida Kagame na Mussa Faki Mahamat bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye, zirimo ibibazo by’umutekano mu Karere no hanze yako.

Moussa Faki ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’ibihugu yiga ku Mutekano, yahurije hamwe impuguke zinyuranye mu kungurana ibitekerezo ku ngorane z’umutekano muke ku Mugabane w’Afurika.

Iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya 10, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen. Albert Murasira.

Yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDFCSC) na Kaminuza y’u Rwanda (UR), ku nsanganyamatsiko iragira iti “Ingorane z’Umutekano z’iki Gihe mu Mboni y’Afurika.”

Ni inama ihurije hamwe inzego zitandukanye z’umutekano muri Afurika, abashakashatsi, inararibonye mu by’umutekano n’abahagarariye amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika.

Mu gihe cy’iminsi 3 iyi nama izatangirwamo ibiganiro bitandatu, birimo ikizagaruka ku miyoborere, ibibangamiye umutekano muri Afurika, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka