Perezida Kagame yakiriye Moussa Faki Mahamat

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye kuri iki Cyumweru Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat wageze mu Rwanda avuye i Burundi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) rivuga ko Perezida Kagame yaganiriye na Moussa Faki ibijyanye n’Akarere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange.

Faki waje aturutse i Burundi, avuga ko yakoze urugendo mu modoka kuva i Bujumbura kugera i Kigali, anyuze ku mupaka wa Nemba uhuza Intara ya Kirundo y’u Burundi n’Akarere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda.

Faki yageze ku mupaka agira ati "Uru ni rwo rujya n’uruza ruhuriweho mu rwego rwo gushakira amahoro Akarere, ndetse no kubana kwiza kwa Afurika dukeneye."

Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe yavuye i Burundi aherekejwe na Guverineri w’Intara ya Kirundo, Albert Hatungimana, ageze mu Rwanda yakirwa n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibijyanye na Afurika, Umutoni Shakilla.

Moussa Faki Mahamat avuga ko yagiranye ibiganiro byubaka n’Abakuru b’ibihugu byombi(u Burundi n’u Rwanda) ndetse ashima uburyo yakiriwe akanaherekezwa neza n’abakozi b’inzego z’ibyo bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka