Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza

Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, muri Village Urugwiro yakiriye Boris Johnson, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza uri i Kigali, aho yitabiriye inama ya CHOGM2022.

Aba bayobozi bombi baganiriye ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, harimo n’amasezerano y’ubufatanye bwo kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro, ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, mu ruzinduko rwe rw’amateka, aho ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh.

Akigera mu Rwanda, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko yahageze amahoro, aje kwitabira CHOGM ndetse kugira ngo atange umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Isi, birimo inzara, imihindagurikire y’ikirere, kongera imbaraga z’ubucuruzi na bimwe mu bice bifite ubukungu bukomeye ku Isi.

Yakomeje agira ati “Hamwe n’indangagaciro dusangiye, amateka n’ururimi, Commonwealth ni ishyirahamwe ryihariye kandi ry’ingenzi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka