Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’ubuzima wa USA

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku cyumweru 15 Nzeri 2019 yakiriye Alex Azar, Minisitiri w’Ubuzima wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bakaba bagiranye ibiganiro ku bikorwa by’ubuzima birimo kurwanya icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Azar yageze mu Rwanda avuye muri RDC, aho kuwa gatandatu we n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus hamwe na Dr. Robert Redfield uyobora ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC) n’abandi bayobozi, bakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gusuzuma no gukumira Ebola.

Aba bayobozi banasuye ikigo kivurirwamo abanduye Ebola kiri mu gace ka Butembo ndetse banaganira n’abaturage.

Minisitiri Azar yagize ati “Uruzinduko rwacu ruribanda cyane ku gukumira icyorezo cya Ebola hagati y’imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira demukarasi ya Congo. Twishimiye by’umwihariko ubushake bw’u Rwanda mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, aho rwashyizeho ingamba zikomeye mu gihe abantu barenga ibihumbi 90 bambuka umupaka warwo na RDC buri munsi.”

Minisitiri Azar yavuze ko abo bantu ari umubare munini ku buryo hatagize igikorwa, kugenzura ko nta we ufite Ebola ugera mu Rwanda byagorana, avuga ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu gukumira icyo cyorezo.

Kuva Ebola yakongera kugaragara muri RDC, u Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira ko igera ku butaka bwarwo, harimo gupima abantu bose binjiye mu gihugu.

Minisiteri y’ubuzima kandi yanakoze imyitozo igamije gukumira, guhangana no gutanga ubufasha ku murwayi wa Ebola ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu, ikagira inama abaturage zo kudakorera ingendo aho bashobora guhurira n’ubwandu bwa Ebola.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka