Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki 12 Mutarama 2023, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda, bagirana ibiganiro bijyanye no gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu yatangaje ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yamuhaye ubutumwa ashyira Perezida wa Turukiya bumwifuriza ibyiza.

Uretse ubu butumwa yanyujije kuri Twitter, ubwo Minisitiri Çavuşoğlu yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yabwiye itangazamakuru ko igihugu cye cyifuza gukomeza kugirana ubutwererane n’u Rwanda.

Ati “Turifuza gukomeza ubutwererane bwacu mu nzego zirimo igisirikare n’umutekano, aha kandi ndagira ngo nce akarongo ku kamaro ko kurwanya imitwe y’iterabwoba bityo mbonereho gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda, Perezida Paul Kagame na Guverinoma ku ngamba bafashe zo kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Minisitiri Çavuşoğlu yashimye uburyo u Rwanda rukomeza gutera imbere, rukarenga amateka mabi rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Imwe mu mishanga u Rwanda rufite yubatswe bigizwemo uruhare n’ibigo byo muri Turukiya harimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse ubu bari mu mirimo yo kuvugurura Stade Amahoro no mu rwego rw’ingendo z’indege.

Imari amasosiyete yo muri Turukiya yashoye mu Rwanda ingana na miliyoni $500, mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka