Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo

Perezida Paul Kagame yakiriye Park Jin, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Koreya y’Epfo, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Park Jin kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, muri Village Urugwiro.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo guteza imbere umubano w’u Rwanda na Repubulika Koreya.

Minisitiri Park Jin, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ndetse bagirana ibiganiro byakurikiwe n’umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Park Jin yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka