Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Botswana

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuru uyu wa Gatanu tariki 29 mata 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr. Lemogang Kwape hamwe n’itsinda rimuherekeje.

Minisitiri Kwape n’itsinda yari ayoboye, ryari riherekejwe na Minisitri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), Clare Akamanzi na Ambasaderi Musoni James.

Minisitiri Dr Lemogang ari mu Rwanda n’intumwa ayoboye, aho yitabiriye inama ya mbere y’akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana (JPCC). Iyi nama yateraniye i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 28 Mata 2022.

Intumwa z’ibihugu byombi zikaba zari ziyobowe na Minisitiri Biruta ku ruhande rw’u Rwanda, na mugenzi we wa Botswana, Dr Lemogang Kwape. Inama yaranzwe n’ubwuzuzanye n’ubusabane busesuye.

Abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, bashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibi bihugu, ushingiye ku ndangagaciro zibiranga zirimo demokarasi, imiyoborere myiza, imiyoborere igendera ku mategeko no kubaha uburenganzira bwa muntu.

Ako kanama kashimangiye uruhare rudasubirwaho rw’iyi nama mu gukomeza ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ku nyungu bifitanye.

Impande zombi kandi zasinyanye amasezerano arimo ay’ubujyanama mu by’ububanyi n’amahanga; umushinga w’amasezerano mu birebana n’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere, ndetse n’umushinga w’amasezerano mu birebana n’urwego rw’amagereza.

Abari mu nama bemeranyije ko Botswana izakira inama y’abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu mu mwaka wa 2024, ku matariki azumvikanwaho n’impande zombi.

Kuri uyu wa Gatanu kandi, itsinda ry’abashoramari bagera kuri 33 bo muri Botswana, bateraniye mu nama yabahuje na bagenzi babo bo mu Rwanda, aho yasuzumye amahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu, n’icyakorwa ngo aya mahirwe abyazwe umusaruro.

Muri iyo nama kandi hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, arebana no korohereza abashoramari bagiye gukorera mu gihugu kimwe muri byo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka