Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Singapore

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, uri mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, byibanze ku gushimangira umubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi. Ibi biganiro byaje gukurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Kagame yashimiye igihugu cya Singapore kuba cyarakomeje kuba Umufatanyabikorwa w’u Rwanda ukomeye mu myaka myinshi itambutse.

Ati “Ndashaka gushimira Singapore kuba umufatanyabikorwa wizewe mu myaka yashize. Duha agaciro cyane ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ubufatanye hagati ya banki nkuru yacu.”

Perezida Kagame yagarutse ku bikorwa bitandukanye by’ubufatanye u Rwanda rukorana na Singapore na Aziya muri rusange, birimo no kuzamura ubucuruzi n’ishoramari.

Agira ati “Turareba ibintu byinshi. Ahanini uburyo bwo kongera ubucuruzi n’ishoramari. Dusanzwe kandi dufatanyiriza hamwe mu bijyanye n’uburezi n’ikoranabuhanga, uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, umutekano n’urwego rw’ubuzima.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze mu murongo w’ubufatanye rwiyemeje, bigomba kujyana no gukorera abaturage ndetse no kubatega amatwi ku byo bifuzwa gukorewa.

Ati “Icyangombwa ni ugukorera abaturage bacu ibyiza. Rimwe na rimwe, ureka abantu bakajya impaka zifatika. Abantu bamwe bafite ukuri kwabo. Ugomba kumva icyo abantu bawe bashaka, ibyifuzo byabo n’ibyo bashaka kugeraho”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Ibihugu byombi byashyizeho urufatiro rukomeye, ndetse ko Icyitegererezo cy’iterambere rya Singapore n’ubushake bwo kunga ubumwe bw’abanyagihugu bishimishije cyane.

Minisitiri w’Intebe wa Singapore, yavuze ko ubwo ibihugu byombi biri mu migabane ibiri itandukanye, ariko u Rwanda na Singapore bifite byinshi bihuriyeho.

Yagize ati “N’ubwo turi ku migabane ibiri ibihugu byacu bifite byinshi duhuriyeho; byombi ni ibihugu bito bifite amikoro make, kandi byombi biha agaciro ubufatanye mpuzamahanga mu kuzamura imibereho y’abaturage baacu.”

Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong, yatangaje ko icyo gihugu cyashyizeho gahunda y’imyaka 3 y’ubufatanye itanga buruse ku bayobozi bakuru ba Afurika, muri kaminuza zo muri Singapore.

Uwo muyobozi wari uri no mu bashyitsi bakuru bitabiriye Inama ya CHOGM, yasojwe mu cyumweru gishize, uru nirwo ruzinduko rwe rwa mbere agiriye ku mugabane wa Afurika kuva yajya kuri uwo mwanya mu 2004, ndetse rukaba n’urwa mbere Minisitiri w’Intebe wa Singapore agiriye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka