Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Imari wa Comores, asezera Ambasaderi wa Uganda ucyuye igihe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, mu bihe bitandukanye muri Village Urugwiro, yakiriye Minisitiri w’Imari, ingengo y’imari n’urwego rw’amabanki muri Comores, Souef Kamalidini, na Ambasaderi wa Uganda ucyuye igihe, Oliver Wonekha wari waje kumusezeraho.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Minisitiri Souef Kamalidini uri i Kigali mu nama ya ARFSD2022, yamugejejeho intashyo za Perezida wa Comores, Azali Assoumani. Banaganiriye ku kongera imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame kandi yakiriye Amb. Oliver Wonekha, wari uhagarariye Uganda mu Rwanda waje kumusezeraho.

Amb. Wanekha yari amaze imyaka 5 muri izo nshingano, umwaka ushize akaba yaroherejwe guhagararira Uganda i Beijing mu Bushinwa, ndetse Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2022, yemeje ko Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke ahagararira inyungu za Uganda mu Rwanda.

Oliver Wonekha kuva muri Mutarama 2017, nibwo yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Richard Kabonero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka