Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Madagascar
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Uyu musangiro witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye ku mpande z’ibihugu byombi, ukaba wabereye muri Kigali Convention Center.
Uku gusangira ku meza kwabanjirijwe n’ibiganiro byahuje Perezida Kagame n’Umukuru w’Igihugu cya Madagascar, hanasinywa andi masezerano yashyizweho umukono na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Madagascar, Tahina Razafindramalo.
Umukuru w’Igihugu cya Madagascar yavuze ko mu byo bashaka kwigira ku Rwanda, harimo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zitangwa na Leta, zirimo indangamuntu, visa n’izindi.

Ubufatanye hagati y’impande zombi buzafasha mu gushyiraho umurongo mu rwego rw’ubucukuzi muri Madagascar.
U Rwanda na Madagascar byiyemeje gukorana mu guteza imbere ishoramari n’imikoranire hagati y’inzego z’abikorera. Aha harimo ubufatanye mu bijyanye n’ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwa remezo.
Muri uru ruzinduko rwa Perezida Rajoelina i Kigali, biteganyijwe ko azasura ibikorwa bitandukanye birimo n’inganda zubatse mu cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo, ndetse akanasura Kaminuza y’ubuhinzi mu Karere ka Bugesera.

Ohereza igitekerezo
|